Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mata 2020 rivuga ko mu bantu 150 banduye- kuva uwa mbere agaragaye ku wa 14 Werurwe 2020- ‘‘abakize ari 84 [bane bashya], abakirwaye ni 66 mu gihe nta n’umwe urapfa.’’

Minisante igaragaza ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi bari koroherwa usibye umwe uri ‘kongererwa umwuka mu rwego rwo kwirinda ko aremba.’

Abaturarwanda basabwe gutanga amakuru kugira ngo inzego z’ubuzima zikomeze gukurikirana abahuye n’abanduye ngo bitabweho.

Iryo tangazo rivuga ko “Umuntu wese uhisha cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Abanyarwanda bose basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane ku gukaraba intoki kenshi, kuguma mu rugo no kwambara udupfukamunwa, nk’uburyo bubafasha kurushaho kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bagirwa inama yo kutambara agapfukamunwa kamwe mu gihe kirenze amasaha atandatu, naho mu gihe bambaye akameswa bakibuka kugatera ipasi mbere yo kongera kukambara cyangwa se abatayifite bakakamesa mu mazi ashyushye kugira ngo yice udukoko twaba twakagiyeho.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu Ukuboza 2019. Kuri ubu 2 532 680 bamaze kucyandura, 175 426 cyarabahitanye mu gihe 670 514 bakize.




Source link